Minisitiri INGABIRE Paula Yasabye Intore mu Ikoranabuhanga Kubyaza Umusaruro Ubumenyi Bavanye Mu Itorero

Ku wa  Gatanu tariki ya 9 Gashyantare 2024, Intore mu Ikoranabuhanga zigera kuri 345 zigize icyiciro cya gatatu ari nacyo cya nyuma zashoje itorero zari zimazemo iminsi 10 mu kigo cy’ubutore cya  Nkumba.

Uyu muhango wayobowe na Nyakubahwa  Minisitiri w’Ikoranabuhanga  no guhanga ibishya, Madamu INGABIRE Paula. Yababwiye ko amahirwe bagize nyuma yo gutsinda ibizami bakoranye n’abandi, bakongeraho no kuba bamaze iminsi mu Itorero ry’Indashyikirwa batagomba kuyapfusha ubusa.

Minisitiri Paula yashimiye Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu  ndetse n’ikigo cya RISA  ku bufatanye bagize kugira ngo Intore mu Ikoranabuhanga zibashe gutozwa. Yabasabye  kwifashisha amahugurwa bahawe mu itorero kugira ngo abafashe kuzuza neza inshingano zabo ndetse  bafashe igihugu kugera kucyerekezo cyiyemeje kugeraho mu bijyanye n’ikoranabuhanga.

Yagize ati: “Ni ngombwa ko aya mahugurwa y’agaciro twabahaye muyashyira mu bikorwa mu kazi kanyu ka buri munsi, indangagaciro mwigiye hano zikabafasha kugeza igihugu ku cyerekezo cyihaye mu bijyanye n’ikoranabuhanga. Mwibuke ko mushinzwe   kuzamura igipimo cy’Abanyarwanda bazi gukoresha ikoranabuhanga kugeza ku  gipimo cya 60% mu bakuze n’100% mu rubyiruko bitarenze uyu mwaka”.

Yabibukije ko imihigo basinye atari iyo mu mpapuro gusa, ko bagomba  kugaragaza impinduka n’umusaruro ugaragara bakarangwa n’ubunyangamugayo aho bakorera hose mu gihugu.

Intore mu ikoranabuhanga ni abakozi ba RISA biganjemo urubyiruko bashinzwe guhugura abaturage mu bumenyi bw’ibanze mu ikoranabuhanga  bikaba bijyanye n’icyerekezo cy’igihugu cyo guhugura abanyarwanda ku bumenyi bw’ibanze mu by’ikoranabuhanga ku kigero cya 60% mu bakuze na 100% mu rubyiruko muri uyu mwaka wa 2024. Intore mu Ikoranabuhanga ni gahunda yashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda muri 2017 ikaba yaratangiranye n’Intore mu Ikoranabuhanga nkeya ubu bakaba barenga 1200 bakorera hirya no hino mu Tugari kandi bazakomeza kongerwa  ku buryo buri Kagari ko mu Rwanda kazaba gafite Intore mu Ikoranabuhanga.

Back