Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yatangije Itorero Indashyikirwa icyiciro cya Kabiri

Kuva kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Mutarama 2024, icyiciro cya 2 cy'Intore mu Ikoranabuhanga zigera kuri 272 zitabiriye Itorero Indashyikiriwa mu Kigo cy'Ubutore cya Nkumba kiri mu Karere ka Burera.

Abatozwa b'Indashyikirwa bazahabwa ibiganiro bitandukanye bibafasha gutunganya akazi kabo uko bikwiye, gutanga serivise nziza ndetse no kurushaho kumenya amateka,  umuco na kirazira by' u Rwanda. Bimwe mu biganiro bazahabwa harimo: Itorero mu Rwanda; Isoko tuvomamo Indangagaciro n'ishyaka ry'u Rwanda, Amateka y’Urugamba rwo kubohora Igihugu n’Umurage tuyakomoraho, Indangamuntu koranabuhanga, Uruhare rw’intore mu Ikoranabuhanga mu Nshingano Mboneragihugu, imikoreshereze y’imbuga noranyambaga, Uruhare rw’Intore mu Ikoranabuhanga mu kurwanya jenoside n’ingengabitekerezo yayo hibandwa ku kamaro Ikoranabuhanga ryagira n'ibindi.

Itorero rigenewe Intore mu Ikoranabuhanga rigamije cyane cyane kuzitoza umuco w’ubunyangamugayo,  kubaha no gukora akazi kabo bya kinyamwuga,  kuganira no kurebera hamwe ibyagezweho muri iyi gahunda  no kurebera hamwe ahagikeneye imbaraga kugira ngo iyi gahunda izagere ku ntego zayo.

Atangiza iri torero ku mugaragaro, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bwana Mugabowagahunde Maurice yasabye urubyiruko rw’Intore mu ikoranabuhanga  kurangwa n’imico myiza bakirinda inzoga n’ibindi biyobyabwenge kandi bakanabikangurira abandi Banyarwanda aho bagenda babahugura mu Tugari twabo. Yakomeje abasaba gushyira mu bikorwa amasomo bazahabwa no kugira uruhare rugaragara muri gahunda za Leta cyane cyane iziteganyijwe muri uyu mwaka wa 2024.

RISA ifite gahunda yo guhugura Intore mu ikoranabuhanga zose  iki akaba ari ikiciro cya kabiri kije gikurikira icyahuguwe mu kwezi k’Ugushyingo  2023 ndetse n’icya 3 giteganyijwe tariki ya 30 Mutarama kugeza ku ya 10 Gashyantare 2024. Iyi gahunda y’Intore mu Ikoranabuhanga izafasha mu cyerecyezo cy’igihugu cyo kuzamura ubumenyi bw’abaturage barengeje imyaka 15 mu ikoranabuhanga bagera kuri miliyoni eshanu muri uyu mwaka.

Gahunda y’Intore mu ikoranabuhanga yatangiye muri 2017 ifite intego yo guhugura abanyarwanda  bose mu ikoranabuhanga hirya no hino mu Tugari  twose uko ari 2,148. Kugeza uyu munsi RISA ifite Intore mu ikoranabuhanga 1324 mu gihugu hose zikaba zikorera hirya no hino mu Tugari.

Back